Category: Byendagusetsa

  • Popular

    Ngwino…ngwino…

    Umushoferi waparikaga imodoka ahantu hari ikinogo yabwiye kigingi we ati:”Undebere ko igwamo”. Ubwo kigingi atangira kumuyobora ngwino….ngwino ….ngwino… Ubwo noneho ya modoka imaze kugwamo kigingi ati:”ok!” Umushoferi asohotse asanga yaguyemo atuka kigingi we undi nawe ati “urandenganya nakoze ibyo wambwiye!” More

  • Ishoka muragura?

    Umugabo yakekaga ko umugore we ashobora kuba amuca inyuma ariko yarabuze uburyo amufata, nuko umunsi umwe ahimba imitwe amubeshya ko agiye muri mission kandi azamarayo icyumweru. Umugore n’umutima mwiza amufasha kuzinga aranamuherekeza yewe, abonye agiye ahita yihamagararira Korode ati “Ihute irungu riranyishe, ikigabo cyanjye ubu cyagiye.”, nyuma y’amasaha macye bumva umu aje n’imirindi myinshi akomanga […] More

  • Dusabe

    Umukobwa witwaga Dusabe ngo wari wiyiziho ko ari igitangaza yagiye mu misa padiri akivuga ngo”Dusabe….” Mu gihe atarakomeza undi ati:”Karame padi; ese nawe wamenye ko ndi hano!?” More

  • Mba niguye hejuru

    Umwana utuzuye mu mutwe yaryamye ku gitanda , bigeze mu gicuku ararota , arahanuka yikubita hasi. Ubwo arabyuka , arikandakanda asubira mu buriri .Hahise akanya arongera ararota arahanuka yitura hasi , hamwe yituye ubwa mbere ….! Noneho arabyuka araseka cyane yishimye ngo “mbega Imana ngize weee , ubu iyo mba ntahagurutse ngo nsubire ku gitanda […] More

  • Inzu ya kimeza!

    Mukandori na Marisiyana bavuye mucyaro bageze mumujyi bitegereza City tower ,maze Mukandori abaza Marisiyana ati:ese uwasakaye iyinzu yahagaze he? Naho Marisiyana ati ntugakabye kuba umuturage! Ntubona ko iyi nzu ari kimeza!! More

  • Nitumye mpagaze

    Umugabo yasokanye n’umugore we mu kabari, maze bamaze gusinda nyamugabo akenera kujya muri toilet(umusarane), madamu amuha akaradio kuko yarasanganywe akabazo ko gutindayo. aho agarukiye madamu aramubaza ati “byagenze neza se cheri?!!” Undi nawe ati “wapi sha aba basenzi uzi ibyo bankoreye? banshiriyemo indirimbo y’igihugu ubu nitumye mpagaze!!” More

  • Gusaba umugeni utazi ikinyarwanda

    Umugabo yagiye gusaba umugeni atazi ikinyarwanda, gusa akaba azi ko agomba gukoresha imigani ya Kinyarwanda isanzwe kuko yari azi ko imigani yose isobanura kimwe, ko bihagije ko haba hari amagambo ari muri iyo migani kandi ahuye n’ ayo yakoresheje mu ijambo avuze… Uti:” byagenze bite rero?” Nyir’ ugusabwa umugeni (umusaza Karekezi) yatanze ikaze asaba umukwe […] More

  • Joriji akwiye vacance

    Maitresse yituye hasi imbere y ‘ishuri ijipo iracika. Ageze mu ishuri abaza abana ati mwabonye iki ? Paul ati : “nabonye amavi yawe “. Maitresse ati hita usohoka uzaze nyuma y ‘icyumweru uzanye n ‘ababyeyi. Abaza Claude ati wowe wabonye iki ? Undi ati : “Nabonye ikibero “. Maitresse ati : 2 semaines. Abaza Joriji […] More

  • Umuti wo kudasaza

    Umukobwa umwe yagiye mumahanga abonayo umuti wo gutuma abantu badasaza!! Yoherereza ababyeyi be ngo bajye banywaho igitonyanga kimwe gusa, nyuma y’umwaka aragaruka asanga nyina yarabaye agakumi ahetse n’akana k’agahungu arishima cyane abaza nyina ati papa se we arihe? Nyina ati mwana wange icecekere! So yabonye mbaye inkumi wa muti wose awunywera icyarimwe none yabaye agahinja […] More